50 Cent arashaka kwandagaza P. Diddy

50 Cent arashaka kwandagaza P. Diddy

 Dec 14, 2024 - 12:02

Umuraperi 50 Cent umwuka wo kudaha agahenge bagenzi be bari mu bibazo ukomeje kumukoreramo, nyuma y'uko yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ivuga ku birego bya P. Diddy, ariko muri iyo filime ye akazaha ijambo rikomeye abashinja uyu muraperi mugenzi we.

Umuraperi 50 Cent yatangaje gahunda afite yo gukora filime ikora iperereza ku birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bishijwa Sean “Diddy” Combs. Aganira na GMA3: What You Need to Know, 50 Cent yasobanuye ko film irimo gukorwa mu gihe nyacyo, harimo nibyabaye nkuko byatangajwe.

Yagize ati: “Twinjiye mu mushinga utoroshye kuko buri munsi hagaragara ibirego bishya. Byahindutse nka octopus ifite amaboko menshi, kandi hari byinshi bikomeje kuba.”

Iyi filime yayobowe na Alexandrie Stapleton, igamije gukora iperereza kuri ibyo bikekwa bimaze imyaka itari mike. 50 Cent yemeye ko yatunguwe n’umubare w’ibirego Diddy ashinjwa, agira ati: “Ntabwo nari niteze ko ibintu bizaba bibi kugera kuri uru rwego.”

Mu gihe Diddy ategereje kuburana ku byaha aregwa birimo no gucuruza abantu, 50 Cent yiyemeje kwerekana ukuri kw’ibi birego nk’uko abibona. Biteganijwe ko iyi filime itaratangazwa izina, izaha ijambo abahohotewe bakinigura.