Ibi 21 Savage yabivugiye mu kiganiro yagiranye na The Big Fact Network, aho yagaragaje ko nubwo ari inshuti magara na Drake, yavuze igitekerezo cye atabogamye, ashingiye ku bushishozi bwe bw’uko yabonaga ibintu byari kugenda.
Aya magambo agaragaza ko 21 Savage yabonaga hakiri kare ko Drake ashobora guhura n’ingaruka mbi, cyane cyane bitewe n’uko Kendrick Lamar azwi cyane mu kwandika amagambo akomeye kandi afite ubuhanga buhanitse mu njyana ya rap.
Iki gitekerezo kandi cyari gisangiwe n’abafana n’abasesenguzi benshi, bumvaga ko Drake yarimo guhangana n’umuraperi ufite izina rikomeye mu bijyanye n’ubuhanga bw’imiririmbire.
Nubwo bimeze bityo, ayo magambo ya 21 Savage yongeye gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’izi njyana bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku bushyamirane bw’abaraperi bakomeye ku isi.
21 Savage yahishuye ko yabujije Drake gushotora Kendrick Lamar akamwima amatwi

