11 b'ibihe byose ba Benzema ntibarimo Cristiano na Messi

11 b'ibihe byose ba Benzema ntibarimo Cristiano na Messi

 Dec 15, 2023 - 23:38

Umufaransa Karim Benzema yasabwe gukora ikipe y'abakinnyi 11 b'inzozi ze mu bakinnyi yabonye, benshi batungurwa no kuba itarimo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

Rutahizamu Karim Benzema uherutse kwerekeza mu ikipe ya Al-Ittihad yo muri Saudi Arabia, yasabwe gukora ikipe y'abakinnyi 11 y'ibihe byose mu bakinnyi bose yabonye, bitari abo yakinanye nabo gusa.

Muri aya mashusho yashyizwe ku mubuga nkoranyambaga za SaudI Pro League, gusa benshi batekerezaga ko bigoye ko abakinnyi yavuga baburamo Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Benzema yakinanye na Cristiano Ronaldo imyaka ikenda muri Real Madrid, bafasha Real Madrid gutwara ibikombe bine bya UEFA Champions League, harimo bitatu batwaye byikurikiranya ubwo batozwaga na Zinedine Zidane.

Uyu Cristiano Ronaldo wakinanye na Benzema iyo myaka yose, agatsindira Real Madrid ibitego bisaga 450, ntabwo byari bihagije ngo aboneke muri 11 b'uyu mufaransa.

Byayunguranye kuba Cristiano wakinanye na Benzema igihe kirekire aburamo

Kuba Lionel Messi yaratwaye La liga icumi na Champions League enye muri FC Barcelona, agatwara Ballon d'Or umunani ndetse akongeraho Igikombe cy'isi, nawe nytabwo byatumye abasha kugaragara muri iyi kipe ya Benzema.

Aba bakinnyi 11 ba Karim Benzema bagaragaramo abakinnyi bane b'abafaransa aribo Zinedine Zidane na Claude Makelele banyuze muri Real Madrid, Paul Pogba na Benzema nyirizina.

Abandi bakinnyi bagaragara muri 11 ba Benzema ni umudage Manuel Neuer wakiniye ndetse ugikinira Bayern Munich, ba myugariro bakaba Pepe, Sergio Ramos na Marcelo bakinanye muri Real Madrid, ndetse na Dani Alves wakoreye amateka muri FC Barcelona.

Undi mukinnyi urimo utarakiniye Real Madrid akaba ari umunya-Brazil Ronaldinho Gaucho wakoreye amateka muri FC Barcelona, akaba nawe yarahanganye na Real Madrid imyaka itari mike muri El Clasico.

Uko Benzema yapanze ikipe ye:

Umuzamu: Manuel Neuer

Ba myugariro: Dani Alves, Pepe, Sergio Ramos na Marcelo

Abo hagati:Claude Makelele, Zinedine Zidane, Paul Pogba na Ronaldinho

Abataka: Karim Benzema na Ronaldo Nazario