Zidane yagaragaje impamvu abakinnyi bo mu Rwanda badakunze kujya mu biruhuko

Zidane yagaragaje impamvu abakinnyi bo mu Rwanda badakunze kujya mu biruhuko

 Jul 6, 2026 - 15:30

Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric wamamaye nka Zidane, yavuze ko impamvu nyamukuru ituma abakinnyi bakina muri Shampiyona y'u Rwanda badakunda gufata ibiruhuko bakajya kuruhukira ahantu hatandukanye ari ubukene.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Zidane yavuze ko abakinnyi bamara igihe kinini cy'umwaka bahanganye n'amarushanwa atandukanye, bityo ko igihe shampiyona irangiye baba bakwiye kubona umwanya wo kuruhuka no gusohokera ahantu hatandukanye kugira ngo bongere imbaraga mbere yo gutangira undi mwaka w'imikino.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga yavuze ko kuba abakinnyi bo mu Rwanda badakunda kujya mu biruhuko bidaterwa no kutabishaka, ahubwo biterwa n'ubushobozi buke bafite.

Yagize ati: "Tuba tumaze igihe kirekire dukina rero tuba tugomba gucishamo tugasohoka tukajya kuruhuka, ariko ikintu gituma abakinnyi ba hano iwacu batajya baruhuka ni uko haba harimo n'ubukene."

Akenshi iyo amarushanwa yo ku mugabane w'i Burayi arangiye, usanga abakinnyi benshi b'ibyamamare bajyana n'imiryango cyangwa abakunzi babo mu biruhuko mbere yo gusubira mu myiteguro y'umwaka mushya w'imikino, mu gihe ibi bintu bidakunze kugaragara mu bakinnyi bo muri shampiyona y'u Rwanda kubera ikibazo cy'ubukene.

Ikibazo cy'ubukene kimaze igihe kigarukwaho muri ruhago nyarwanda, aho abakinnyi benshi bavuga ko imishahara yabo iba idahagije ngo ibafashe kubaho neza, kwita ku miryango yabo no kubona ubushobozi bwo kwishimira ibihe by'ibiruhuko nk'uko bimeze ku bakinnyi bo mu bindi bihugu.

Usibye abakinnyi bake bo mu makipe amwe n'amwe ya hano mu Rwanda babigerageza bitewe n'imishahara yabo ijyanye naho bakina, bigaragara mu bakinnyi bake ba hano mu Rwanda kubona bagiye mu biruhuko.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien