Zari na Shakib bari mu rugendo nyobokamana

Zari na Shakib bari mu rugendo nyobokamana

 Mar 7, 2024 - 09:54

Nyuma ya bomboribombori yavuzwe mu rugo rwa Zari Hassan n'umugabo we Shakib Lutaaya ndetse hakavugwa na gatanya, kuri ubu bakoze urugendo nyobokamana rugamije gusenga no kwicuza ibyaha muri Saudi Arabia.

Inkuru y'Umugandekazi ufite ikofi itubutse Zari Hassan uzwi nka The Boss Lady n'umugabo we mushya Shakib Lutaaya bari i Dubai, yongeye guca ibintu mu bitangazamakuru by'imyidagaduro muri kano Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Kuba aba bakunzi bombi bagiye mu rugendo nyobokamana muri Saudi Arabia ntabwo ari inkuru ishamaje, ahubwo igishamaje ni uko hari hashize iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati yabo, kugera ubwo Shakib yiyemezaga gusiga Zari muri Afurika y'Epfo agasubira ku ifi i Bugande.

Zari na Shakib bari muri Saudi Arabia

Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Zari yatunguranye ku rubuga rwe rwa Snapchat ashyiraho amashusho ye na Shakib bateze indege ya Emerates berekeje i Dubai, arangije yandikaho ati " Umrah2024." Nyuma andi mafoto yabo yakomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga bari aho muri Saudi Arabia.

Kuba-Islam, Umrah akaba ari urugendo rwo kongera ukwemera no gusaba imbabazi z'ibyo utatunganyije ahahise, ndetse kandi uri ni urugendo ruto rugamije kwakira umugisha wa Allah kuri ubu ndetse n'ahazaza.

Twigarukiye kuri Zari na Shakib, ikiri kwibazwa kuri ubu, ni ukumenya niba koko aba bombi bari baratandukanye koko, bakaba bagiye gusenga no kwiyunga n'Imana, cyangwa se niba ibyo barimo byari ubucuruzi bugamije kugira ngo bakomeze bavugwe mu bitangazamakuru.

Zari Hassan na Shakib Lutaaya baba bari mu gakino ko gucuruza