Umugandekazi wibitseho amafaranga akayabo Zari Hassan uzwi nanone ku izina rya The Boss Lady, yahakanye yivuye inyuma ko atongeye kuryamana na Diamond Platnumz bafitanye abana babiri guhera mu 2018 barekera ku bana buri wese akibana.
Uyu mubyeyi w'abana batanu utari gusiba mu itangazamakuru bitewe no gushyamirana n'umugabo we mushya Shakib Lutaaya uheruka kuzinga utwangushye agasubira ku ivuko muri Uganda akamusiga muri Afurika y'Epfo, aremeza ko uretse no kuryamana na Diamond, nyuma ya 2018 batigeze banahura ngo babe basomana.
Zari Hassan aravuga atongeye kuryamana na Diamond Platnumz nyuma yo gutandukana
Zari w'imyaka 43, mu kiganiro kuri telefone na Millard Ayo TV, yavuze ko nta byumviro by'urukundo bidasanzwe yiyumvamo kuri Diamond, ahubwo ko amufata nk'inshuti zisanzwe akaba ari na se w'abana be. Avuga ko ibyo ibitangazamakuru byo muri Tanzania bigarukaho ko baryamana kugera kuri ubu, ibyo ari ibihuha cyane.
Yongeye guhamya ko adashobora gusubirana na Diamond, kuko ngo byaba ari nko kureba filime warebye cyangwa se gusoma igitabo wasomye mu minsi yabanje. Zari Hassan akaba yahise agira inama Zuchu yo gukomeza gukundana na Diamond kuko ngo azi ibibi n'ibyiza bye.
Zari aragira inama Zuchu yo gukomeza gukunda Diamond akihanganira ibibi bye
Icyakora, yagaragaje ko nta mugore ushobora guhindura Diamond Platnumz, kereka we ubwe ngo ashatse guhinduka yumva ko ari ngombwa. Ati " Ndatekereza ko Zuchu azi Diamond uwo ari we. Azi ingeso ze n'ibyo bintu byose.
"Kandi inshuro nyinshi uravuga ngo 'ohh nzahindura uyu mugabo' ariko abagabo ntibahinduka kubera umugore, abagabo barahinduka kuko bashaka guhinduka. Noneho niba Zuchu yemeye gukunda Diamond, agomba kumukunda gutyo.
