Nyuma y'ubwumvikane buke hagati ya Shikib Lutaaya n'umugore we w'umunyemari Zari Hassan uzwi ku izina rya The Boss Lady bikarangira Shakib asubiye muri Uganda ku ivuko, yanze kugira icyo avuga ku mubano wa Diamond Platnumz n'umugore we ndetse n'uwe n'uyu muhanzi mu itangazamakuru.
Ubwo uyamakuru yamubazaga niba hari icyo yavuga ku mubano we na Diamond Platnumz ufitanye abana babiri n'umugore we Zari Hassan, yaryumyeho asabako ibyo bazabivuga undi munsi.
Umunyamakuru ati " Twigeze kujya tukubonana na Diamond, Ese umubano wanyu, uhagaze ute? Shakib arasubiza ati " Ndatekereza iyi ngingo twazayivugaho undi munsi. Reka turebe iby'uyu munsi."
Umunyamakuru yongeye kumucokoza ati " Ariko hagati yanyuma hari umubano?, Shakib yongeye kumubera ibamba, ati "Iyi ngingo tuzayivuga ubutaha."
Shakib yanze kugira icyo avuga ku mubano we na Zari Hassan hamwe n'uwe na Diamond
Nyamara rero nubwo Shakib yaryumyeho kuri iyi ngingo, mu minsi yashize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho Diamond Platnumz yagiye muri Afurika y'Epfo ndetse bagaragaye bari kumwe ku cyibuga cy'indege hamwe n'abana Diamond afitanye n'umugore we Zari Hassan.
Icyo gihe, ubwo basezeranagaho, bombi barahoberanye, bigaragara ko bombi bafitanye umubano mwiza. Nyamara, bikomeza kuvugwa Shakib atigeze yishimira umubano wa Zari na Diamond ndetse igihe kinini yagiye asaba Zari kugabanya umubano n'uyu muhanzi, ariko undi akamutera utwatsi.
Nk'uko Zari aheruka kubigarukaho, amashusho yafashe ari kumwe na Diamond Platnumz ikiganza kiri ku kindi, byaba ari kimwe mu byarakaje uyu mugobo, bikanakubitira ku bindi bibazo bari bafitanye, ahitamo kuzinga utwangushye asubira ku ivuko i Kampala.
