Shakib yatangaje ko yakomeje guha gasopo Diamond kuri Zari

Shakib yatangaje ko yakomeje guha gasopo Diamond kuri Zari

 Mar 1, 2024 - 08:30

Shakib Lutaaya umugabo wa Zari Hassan baheruka gutandukana, yahishuye ko yakomeje kuburira Diamond Platnumz ko yagabanya umubano n'umugore we nubwo babyaranye, ariko undi avunira ibiti mu matwi.

Umubano wihariye hagati ya Zari Hassan na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri ariko bakaza gutandukana, umugabo wa Zari kuri ubu Shakib Lutaaya, yashyize hanze iby'umubano waba bahoze ari abakunzi.

Shakib yavuze ko yaganiriye kenshi na Diamond kubyo kugabanya umubano we na Zari, kuko ngo byamubangamiraga, nyamara ntibigende uko babaga babyumvikanye, kandi Diamond yarabaga yabimusezeranyije.

Mu kiganiro Shakib yagiranye n'umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania Mange Kimambi nyuma yo kumupfumbatisha miliyoni y'amanyarwanda, yamutangarije ko ubwe yihamagariye Diamond Platnumz baricarana nyuma ya videwo ye na Zari yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga bafatanye agatoki ku kandi.

Shakib aravuga ko yakomeje gusaba Diamond kugabanya umubano we na Zari

Ati:''Twagiranye ikiganiro turi babiri amaso ku maso nge na Diamond, kuko nabonaga hari videwo zirenze ubushuti. Yarambwiye ati, urabizi muvandi, ntabwo nzongera kubikora ukundi."  Yunzemo ko yari yarasabye Diamond ko ari we wazajya ajya muri Afurika y'Epfo gusura abana, aho kuba ari Zari ujya muri Tanzania.

Nyamara rero, ibya Videwo yabaye gashozantambara, Zari yavuze ko yari igamije kwamamaza indirimbo ya Diamond yise Mapoz, bahitamo gufata amashusho bari kumwe, kugira ngo izagere kure.

Icyakora Shakib yavuze ko yabajije Zari impamvu yiyo videwo, amusaba imbabazi kuba atarabanje kubimubwira. Ibi na nyirubwite Zari akaba yarabyemeje.

Zari Hassan na Shakib baratandukanye muri iyi minsi