Amakimbirane ya Zari na Shakib yinjiyemo umunyamakuru

Amakimbirane ya Zari na Shakib yinjiyemo umunyamakuru

 Feb 29, 2024 - 07:44

Ubwumvikane buke hagati ya Zari Hassan n'umugabo we Shakib Lutaaya, yatumye Zari n'umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania Mange Kimambi bacyocyorana rubura gica.

Umunsi ku munsi amakimbirane yo mu muryango wa Zari Hassan n'umugabo we Shakib Lutaaya, akomeza gufata intera yinjirwamo n'abantu banyuranye, kugera ubwo umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga usanzwe udacana uwaka na Zari Mange Kimambi atangiye guterana amagambo n'uyu muherwe ufite inkomoko muri Uganda wiyita The Boss Lady.

Guhera ubwo Shakib Lutaaya yafataga icyemezo cyo kuzinga utwangushye agatandukana n'umugore we agasubira ku ivuko muri Uganda, ibintu byatangiye guhindura isura. Zari yaganiriye na Millard Ayo, ahishura byinshi ku mubano wabo, ndetse yemeza ko bombi bari basanzwe bafitanye amasinde guhera mu Ukuboza 2023.

Zari aremeza ko umunyamakuru Mange Kimambi yashutse umugabo we ngo amuhe amabanga y'urugo

Shakib nawe ku rundi ruhande yahise agirana ikiganiro na Mange Kimambi, aho uyu munyamakuru yabanje kumupfumbatisha miliyoni y'amanyarwanda kugira ngo bagirane ikiganiro. Nyamara rero, ibi byababaje Zari, yibasira uyu munyamakuru avuga ko yashukishije umugabo we amafaranga kugira ngo amene amabanga y'urugo amwita indyarya n'ibindi.

Uyu munyamakuru nawe ntiyatindijemo, kuko yahise amusubiza mu ijwi riranguruye, yemeza ko akazi ke ari ugutangaza amakuru y'ukuri, kandi ko ibyo yakoze ntakosa yakoze. Yunzemo ko atigeze ashuka Shakib kuko babanje kubyumvukana, abikora kubushake.

Mu gihe Zari akomeje guterana amagambo na Mange, hari kwibazwa iherezo rye na Shakib, dore ko andi makuru avuga ko bashobora kuba bari mu nzira ya gatanya.

Zari Hassan n'umugabo we Shakib Lutaaya ntibacana uwaka