Nyuma y'iminsi itari mike havugwa umwuka mubi hagati ya Zari Hassan uzwi ku izina rya "The Boss Lady" n'umugabo we Shakib Lutaaya, uyu mudamu yemeje amakuru avuga ko bamaze gutandukana, ndetse ahamya ko Shakib yasubiye muri Uganda ku ivuko amusiga muri Afurika y'Epfo aho babaga.
Mu kiganiro Zari yagiranye na Millard Ayo, yavuze ko ibivugwa ko amashusho ye na Diamond Platnumz yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ko ari yo nyirabayazana yo gutandukana kwabo, atari byo, gusa akemeza ko ashobora kuba yarasembuye Shakib kuko n'ubundi bari basanzwe bafitanye amasinde.
Zari Hassan yemeje ko yarangije gutandukana n'umugabo we Shakib Lutaaya
Zari, yavuze ko ayo mashusho yafashwe bari gukina filime yitwa Young, Famous and Africa, hanyuma Diamond Platnumz amusaba ko yamufasha kumenyekanisha indirimbo ye yise Mapozi, barabikora. Gusa mbere y'uko ayo mashusho asohoka, Zari yemera ko yakoze ikosa ryo kutabibwira umugabo we, bituma bimubabaza.
Ni mu gihe uyu mubyeyi yahakanye andi makuru avuga ko ayo mashusho nanone, ari yo yatumye Diamond Platnumz atandukana n'umukunzi we Zuchu, kuko ngo iyo videwo yafashwe ahari. Ku bw'ibyo rero, ngo bari bifitaniye ibindi bibazo byabo.
Zari Hassan, aravuga ko asaba imbabazi Shakib, kuba ariya mashusho yaragiye hanze atabimubwiye, cyane ko yabifashe nko gusuzugurwa.
Shakib Lutaaya yarangije guhunga Zari asubira ku ifishi i Kampala
Icyakora ahamya ko aya mashusho yaje yiyongera ku bindi bibazo byari bisanzwe hagati yabo guhera mu Ugushyingo 2023 byanatumye baba bahisemo gutandukana kugira ngo buri wese agire amahoro yo mu mutima.
Magingo aya, Shakib Lutaaya ari muri Uganda ku ifishi, ndetse kuri ubu ibinyamakuru bimwe biri kwandika ko yatangiye gushaka gatanya na Zari Hassan, ikindi kandi, ngo yatangiye kwihuza n'abantu batavuga rumwe n'umugore we barimo Ritah Kaggwa na Mange Kimambi wo muri Tanzania.
Irebere amashusho ya Diamond na Zari yatumye Shakib azura umugara
View this post on Instagram
