Urugo rwa Zari na Shikib rukomeje kugana mu manga

Urugo rwa Zari na Shikib rukomeje kugana mu manga

 Feb 23, 2024 - 18:31

Nyuma y'uko Zari Hassan n'umugabo we Shakib Lutaaya basibye amafoto yose bari kumwe kuri Instagram, kuri ubu noneho nta n'umwe uri gukurikira undi kuri urwo rubuga (Unfollow). Ni iki mu by'ukuri kiri kuba kuri uyu muryango?

Umuriro ukomeje kwaka mu muryango wa Shakib Lutaaya n'umugore we Zari Hassan The Boss Lady, kugera ubwo buri wese asibye amafoto ari kumwe na mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko Instagram. Nkaho ibyo bitari bihagije kandi, buri wese yaretse gukurikira undi kuri urwo rubuga.

Impamvu yaba yihishe inyuma y'ibi byose, birakekwa ko byaba ari videwo ikomeje gukwira hose igaragaza Diamond Platnumz ari kumwe na Zari Hassan bafitanye abana babiri ikiganza kiri ku kindi.

Ibinyamakuru byo muri Uganda biri kwandika ko Shakib atigeze akunda uburyo umubano w'umugore we na Diamond wakomeje kwaguka kandi baratandukanye.

Zari na Shakib umuriro uragurumana iwabo

Nyuma y'uko amashusho ya Zari na Diamond akomeje gukwira, Shakib mu buryo bwo kwihorera nawe yahise asohora amashusho ya kera ari kumwe n'umukobwa witwa DJ Alisha urugwiro ari rwose banasomana.

Uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga z'aba bombi, nta n'umwe ugikurikira undi, mu gihe nta n'amafoto agaragara bari kumwe.

Kugera kuri ubu, amakuru akomeje kuvuga ko aba bombi batandukanye batakibana, ndetse ko hagati yabo ari hasi hejuru. Icyakora, kugera magingo aya, ntawe uratobora ngo avuge ikibazo kiri hagati yabo.

Diamond Platnumz yaba yaradurumbanyije umubano wa Zari Hassan n'umugabo we Shakib Lutaaya