Umubano wa Diamond na Zari ukomeje gukemangwa! Shakib yaba yababajwe n'ubusa?

Umubano wa Diamond na Zari ukomeje gukemangwa! Shakib yaba yababajwe n'ubusa?

 Feb 22, 2024 - 16:35

Umubano udasanzwe ukomeje kurangwa hagati y'umuhanzi Diamond Platnumz n'uwari umugore we Zari Hassan hamwe n'abana babo, ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bibaza ikibyihishe inyuma, dore ko Shakib umugabo wa Zari yasibye amafoto yose yuyu mugore we.

Umunsi ku munsi amashusho akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuhanzi Diamond Platnumz ari kumwe n'abana be yabyaranye na Zari Hassan bishimanye, ndetse rimwe na rimwe akanyuzamo akaba ari kumwe n'uyu wari umugore we bakabitangariza ababakurikira, ku mbuga nkoranyambaga.

Kuba Diamond Platnumz ari kumwe n'abana yabyaranye na Zari aribo Princes Tiffany ndetse Prince Ninah, ibyo nta gishya kirimo kuko biba kenshi, ahubwo icyibazwa ni ukuntu mu bana bane afite ari abo akunda kugaragara kenshi bari kumwe, cyane cyane muri iyi minsi. 

Diamond akomeje kwishimana n'abana be afitanye na Zari 

Uyu muhanzi wiyita Simba, akaba afite abana bane; babiri yabyaranye na Zari, umwe afitanye na Tanasha Dona ndetse n'uwo afitanye na Himisa Mobetto atajya yikoza. Nubwo aba bana bose asanzwe abitaho akanabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga ukuyemo uwa Mobetto, ariko muri iyi minsi yishamanye cyane n'aba Zari.

Uretse uyu mubano mwiza ugaragara hagati ye n'abana be na Zari, ariko kandi, na nyirubwite Zari nawe amashusho yabo bafatanye ikiganza, akomeje kuvugisha benshi amangambure. Uretse amashusho ya none yongeye guca igikuba, ariko kandi mu minsi yashize, nabwo Zari yagiye ashyira hanze amashusho ari kuryoherwa indirimbo za Diamond.

Twabibutsa ko Zari afite undi mugabo witwa Shakib baheruka no gukora ubumwe mu mwaka washize. Icyakora umubano wa Diamond na Zari bikaba byarangiye  bigaragara ko ntacyo bimutwaye, cyane ko mu minsi yashize bagaragaye muri Afurika y'Epfo bishimamye bahoberana ubwo Diamond yari yajyanye na Zuchu muri icyo gihugu.

Diamond Platnumz na Zari Hassan The Boss Lady 

Icyakora,  kuri iyi nshuro ntabwo ariko bimeze, kuko nyuma y'uko hakwiriye amashusho ya Diamond na Zari bafatanye ikiganza ku kindi, Shakib yahise asiba amafoto yose ya Zari kuri Instagram ye.

Kuri ubu, ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bakomeje kwishimira umubano Diamond Platnumz akomeje kwereka abana be na Zari, gusa bakibaza impamvu uwa Mobetto atajya amwikoza nubwo byavuzwe ko atari uwe.

Ku rundi ruhande, bamwe bibaza niba umubano we na Zari ari ibisanzwe, cyangwa se niba harimo urukundo rw'abasangiye uburyamo. Abandi bari kuvuga ko Shakib ntakabuza yabaketse amababa. Mu Ukwakira 2023, akaba ari bwo Zari yambikanye impeta na Shakib muri South Afurika.

Aya yaba ari yo mashusho gashoza ntambara hagati ya Shakib na Zari