Youtube channel ya Papa Cyangwe yibwe

Youtube channel ya Papa Cyangwe yibwe

 Jun 5, 2024 - 09:36

Umuraperi Papa Cyangwe ari mu gahinda ko kubura Youtube channel ye yari asanzwe anyuzaho ibihangano bye, nyuma y’uko abantu bataramenyekana bayimwibye.

Mu kiganiro kihariye Papa Cyangwe yagiranye na The Choice Live, yaduhamirije ko Youtube channel ye itakiri mu maboko ye.

Yavuze ko hashize icyumweru bayimwibye ndetse kuva icyo gihe yahise ashaka itsinda rizobereye mu bintu by’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga ngo barebe ko babasha kuyigarura mu maboko ye, gusa kugeza izi saha nta kizere kiraboneka ko ishobora kongera kumugarukira.

Ubwo bayitwaraga, mu minsi ya mbere hari ububasha yari akiyifiteho ariko uko iminsi yagendaga yisunika, byarangiye ayibuze burundu.

Papa Cyangwe avuga ko agiye gutegereza muri iyi minsi mu gihe itsinda bafatanyije bakiri kugerageza, byagera ku cyumweru nta kintu biratanga agahita ashaka uburyo yafungura indi n’ubwo ari ibintu bitoroshye kuba umuntu yakongera guhera hasi nyamara yari amaze kugera kure.

Ubwo yabazwaga niba atari bimwe byateye byo kuburisha ibihangano kugira ngo umunsi bizagarukiraho bizarebwe cyane ibizwi nk’agatwiko, Papa Cyangwe yabyamaganiye kure, avuga ko atari ko bimeze, ko bayimwibye bya nyabyo.

Mu gihe bibaye ngombwa ko afungura indi nshyashya, avuga ko azatangirana n’ibihangano bishya, mu gihe abantu bakenera kumva indirimbo za mbere bakaba bazisanga ku zindi mbuga zicuruza imiziki.