Wizkid akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Wizkid akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

 Sep 2, 2025 - 12:36

Benshi bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho akomeje gukwirakwiraho agaragaza umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Wizkid akubita ishoti telefoni y’umufana mu gitaramo.

Ibi byabereye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 31 Kanama, mu gitaramo cya Afroplus cyabereye i Washington D.C, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mashusho yakwirakwijwe, hagaragara umufana washakaga gufata amashusho cyangwa ‘selfie’ ari hafi ya Wizkid, maze uyu muhanzi ahita atera umugeri telefoni yari afite.

Abakunzi b’umuziki ku mbuga nkoranyambaga batandukanye bagaragaje ibitekerezo binyuranye kuri iki gikorwa, bamwe bavuga ko ari ukwitesha agaciro ku muhanzi, mu gihe abandi bamushyigikiye bavuga ko ashobora kuba bwari uburyo bwo kurinda umutekano we.k

Icyakora, kugeza ubu Wizkid cyangwa abayobozi be ntibaragira icyo batangaza ku mpamvu yatumye afata icyemezo cyo kujugunya telefoni y’umufana mu ruhame.

Wizkid yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga 

Wizkid yagaragaye atera ishoti terefone y'umufana we