Wilson Worshiper: Umuhanzi uri mu bazamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Wilson Worshiper: Umuhanzi uri mu bazamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

 Jan 19, 2026 - 13:22

Nyuma y'abarimo Israel Mbonye bamaze kumenyerwaho kuzahura imitima binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, umuririmbyi n’umucuranzi urimo kuzamuka neza, Wilson Worshiper, akomeje gufasha benshi by'umwihariko binyuze mu ndirimbo ye shya yise “Uhoraho,” ikomeje kwigarurira abati bake.

Wilson Worshiper avuga ko igitekerezo cy'iyi ndirimbo cyaje ubwo yari ari mu isengesho, maze akumva agize igitekerezo cyo kuririmba ku rukundo rw’Imana rubabarira bose uko baje kuyisanga. 

Aganira na The choicelive, ygize ati:“Nari ndi gusenga, numva mbwirijwe kuririmba ku mbabazi z’Imana, kuko itarobanura abantu, ahubwo yakira kandi ikababarira umuntu wese n’iyo yaba yarakoze ibibi bingana iki.”

Indirimbo “Uhoraho” igaruka ku butumwa bwo kwizera, kwicisha bugufi no kwemera ko Imana ihoraho mu rukundo rwayo, ikaba ari isoko y’imbabazi ku bantu bose bayegereza umutima utaryarya. 

Ni indirimbo kandi igamije gukomeza no guhumuriza abakristo, by’umwihariko abari mu bihe bikomeye by’ubuzima.

Reba indirimbo "Uhoraho" ya Wilson Worshiper 

Wilson Worshiper usanzwe ukora umuziki we muri Amerika, ashimangira ko intego ye atari ugushimisha amatwi gusa, ahubwo ari ugutanga ubutumwa bwubaka imitima kandi bugasubiza abantu ibyiringiro. 

Avuga ko umuziki we awufata nk’umuhamagaro wo gufasha abantu kwegera Imana no kuyiringira mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Indirimbo “Uhoraho” yamaze gushyirwa kuri YouTube channel ya Wilson Worshiper, aho abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhombaza, ndetse n'umuziki muri rusange bashishikarizwa kuyireba no kuyisangiza abandi ngo badacikwa n'ubu butumwa bwiza bw’imbabazi n’ubuntu bw’Imana.

Wilson Worshiper akomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera indirimbo ye nshya

Wilson Worshiper ni umuhanzi ukorera umuziki we muri Amerika