Uwahoze ari umugore wa Elon Musk aramushinja kumutererana

Uwahoze ari umugore wa Elon Musk aramushinja kumutererana

 Feb 21, 2025 - 16:31

Uwahoze ari umugore wa Elon Musk, akaba na nyina w’abana be “Grimes”, abinyujije ku rubuga rwa X yinubiye uburyo uyu muherwe wa mbere ku isi atarimo kwitaba telefoni ye cyangwa ngo asubize ubutumwa bwe arimo kumwandikira ngo bafatanye kuvuza umwana wabo.

Grimes yagize ati:“Mbabajwe no kuba nakoze ibi ku karubanda ariko ntabwo ari byiza gukomeza kwirengagiza iki kibazo. Niba udashaka ko tuvugana, ushobora gushaka undi muntu ubishoboye kugira ngo tugire icyo tugeraho mu gukemura iki kibazo cyihutirwa, Elon.”

Elon Musk ntabwo arimo kwitaba telefone ya Grimes 

Icyakora, nyuma yuko Grimes abajijwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ku kibazo umwana yaba afite, Grimes yasubije ati: “Ntabwo nzatanga ibisobanuro birambuye, ntabwo yakiriye telefoni zanjye, ubutumwa bugufi cyangwa imeri, nkeneye kuvugana na we muri aka kanya, kugira ngo ndokore umwana cyangwa azagire ingaruka z’ingihe kirekire.”

Grimes arasaba Elon Musk kwitaba telefone bakvugana ku buzima bw'umwana wabo