Mu kiganiro aba bahanzi bombi bagiranye na Televiziyo Rwanda, Utah Nice yavuze ko ashimira cyane Chriss Eazy kuba yaremeye gukorana nawe indirimbo atitaye ku kuba yari akiri umuhanzi mushya cyangwa ibyo yari amaze kugeraho muri muzika.
Yagize ati: “Ni byose namushimira cyane. Yatumye abantu bamenya binyuze mu ndirimbo twakoranye. Ikindi ni uko atitaye ko ndi umuhanzi muto, ngo yite cyane ku bikorwa byanjye, ngo arebe ibyo nagezeho n’abamfasha, ibyo ntabwo yigeze abyitaho.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko gukorana na Chriss Eazy byamwongereye igikundiro ndetse bituma abantu benshi batangira gukurikirana ibikorwa bye bya muzika, ibintu akesha kugirirwa icyizere n’uyu mugenzi we .
Utah Nice na Chriss Eazy baherutse gushyira hanze indirimbo bise 'My Mind', aho ikomeje gukundwa n’abatari bake hirya no hino ku isi kubera uburyohe bwayo n’imiririmbire yabo.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
