USA: Nyuma y'imyaka 60 umugore yaraburiwe irengero, yongeye kuboneka ari muzima

USA: Nyuma y'imyaka 60 umugore yaraburiwe irengero, yongeye kuboneka ari muzima

 May 4, 2025 - 19:32

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umuryango w'umugore witwa Audrey Backeberg wari umaze imyaka 60 yaraburiwe irengero ubu barimo kubyinira ku rukoma nyuma y'uko yongeye kuboneka yarashaje ariko ari muzima.

Iyi nkuru dukesha ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika, ivuga ko uyu mugore witwa Audrey Backeberg yari asanzwe atuye mu mujyi wa Reedsburg wo muri Leta ya Wisconsin abana n'umugabo we n'abana babo babiri.

Tariki 07 Nyakanga 1962 ubwo yari afite imyaka 20 y'amavuko, nibwo yaje kuburirwa irengero.

Akimara kubura umuryango we watangiye gushakisha ahantu hose ko bamubona, biyambaza inzego zishinzwe umutekano ariko baramubura burundu.

Icyo gihe ntibigeze bacika intege ku bufatanye n'inzego zishinzwe umutekano, ariko biza kugera aho ikirego baragishyingura bahebera urwaje bakeka ko yaba yarapfuye.

Mu minsi ishize ubwo Polisi yasubiraga muri dosiye bari barashyinguye, nibwo bongeye bagwa kuri ya yindi y'uyu mugore bongera kubura ikirego bundi bushya. Icyo gihe batangiye kongera gukora iperereza bajya gushaka amakuru ku batangabuhamya benshi bashoboka.

Ubwo iri perereza ryakorwaga, abashinzwe umutekano baje kumenya amakuru ko yibera mu yindi leta itari Wisconsin, bakomeza gukurikirana baza gushyira bamugeraho basanga ari muzima kandi nta kibazo afite.

Uyu mugore ngo ubwo yagendaga, yari yagiye agiye guhembwa gusa agenda ubutagaruka yanga kugaruka mu rugo ku bushake ndetse ntiyagira umuntu n'umwe abibwira.