Nk’uko byatangajwe mu nyandiko zashyikirijwe urukiko, umunyamategeko we Matthew Abbott yasabye kwikura muri uru rubanza, agaragaza ko habayeho kutumvikana hagati ye n’umukiliya we.
Uru rubanza rwatangijwe n’umufana witwa Tameer Peak, ushinja uyu muraperi kumwandagaza no kumushinja ibyaha birimo kumugendaho no kumusebya mu bihe bitandukanye mu 2024 na 2025.
Peak avuga ko ayo magambo Minaj yagiye amuvugaho yamwangirije izina ndetse akamusigira igihombo gikomeye, ari na yo mpamvu asaba indishyi ya miliyoni 10 z’amadolari.
Si ubwa mbere kandi umwunganizi wa Nicki Minaj asezeye kuri uru rubanza. Kuko mbere yarwo,nanone uwari umwunganizi we Judd Burstein na we yikuye muri uru rubanza mu buryo butunguranye, bituma hasabwa igihe cy’inyongera ngo haboneke undi munyamategeko umusimbura none nawe yamutabye mu inama.
Kugeza ubu, umucamanza ntarafata icyemezo ku busabe bwa Abbott bwo kwikura murubanza, ariko yashyizeho itariki ntarengwa Nicki Minaj agomba kuba yatanze igisubizo ku cyifuzo cy’umwunganizi we.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
