Umushinga wa leta ya Misiri ku musozi wa Sinai ukomeje guteza impaka

Umushinga wa leta ya Misiri ku musozi wa Sinai ukomeje guteza impaka

 Sep 10, 2025 - 20:08

Umusozi wa Sinai, umwe mu hantu hatagatifu ku isi hubashywe n’Abayahudi, Abakristo ndetse n’Abayisilamu, ukomeje guteza impka zikomeye nyuma y’uko Leta ya Misiri igaragaje umugambi wo kuhakorera umushinga munini w’ubukerarugendo.

Uwo mushinga, nk’uko watangajwe, urimo kubaka hoteli y’akataraboneka, isoko n’amaduka agezweho, byose bigamije kureshya ba mukerarugendo ku rwego mpuzamahanga. Ariko icyo gitekerezo cyakuruye impaka zikomeye kuko abantu benshi hirya no hino ku isi bafata ako gace nk’ahantu hatagatifu cyane.

Umusozi Sinai, uzwi kandi nka Jabal Musa, ni ho bivugwa ko Umuhanuzi Mose yaherewe amategeko icumi y’Imana. Ni ho kandi, nk’uko Bibiliya na Korowani bibigaragaza, Imana yavuganiye na Mose binyuze mu giti cyaka umuriro. Ku bw’iyo mpamvu, uwo musozi ni umwihariko mu mateka y’amadini atatu akomeye ku isi.

Kuva kera, abashyitsi basuraga Sinai batemberaga n’ababafasha babereka ahantu hatandukanye, bakareba n’izuba rirasa ku buryo bw’umwihariko. Ariko icyemezo cyo kuhahindura isoko ry’ubukerarugendo cyateje impungenge z’uko uwo musozi ushobora gutakaza agaciro kawo nk’ahantu hatagatifu hakajyamo inyungu z’ubucuruzi.

Abarwana ku muco n’ahantu hatagatifu bamaganye uwo mushinga bavuga ko ushobora gusenya agaciro gakomeye k’umurage w’idini n’amateka ku isi yose. Icyakora kugeza ubu, Leta ya Misiri ntiragira icyo ivuga ku ngaruka z’ayo makimbirane.

Umusozi wa Sinai ni hamwe mu hantu hatagatifu hubashywe ku isi

Leta ya ya Misiri ifite gahunda itavugwaho rumwe kuri Sinai