Mu kiganiro yari ari gukora kuri livestream, Lil Novi yumvikanye avuga amagambo akomeye agira ati:”Data ni we wanditse indirimbo nyinshi za Drake. Nta Drake wari kubaho iyo hatabaho data.”
Aya magambo yahise atuma abantu benshi bagira ibyo bibaza, cyane cyane ku mubano wa Lil Wayne na Drake. Lil Wayne ni we wasinyishije Drake muri label ye ya Young Money Entertainment mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, amufasha kuzamuka no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo bizwi ko Lil Wayne yagize uruhare runini mu gutangiza kariyeri ya Drake, amakuru avuga ko yagiye anamwandikira indirimbo ntibirahabwa umurongo cyangwa ngo byemezwe ku mugaragaro.
Drake ubwe yagiye yemeza ko yakoranye cyane na Lil Wayne mu ntangiriro, ariko ntiyigeze avuga ko yamwandikiraga indirimbo.
Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko ibi bishobora kuba ari amagambo y’umwana ushaka kwamamara cyangwa se gushimangira ishema rya se, ariko na none batirengaje ko bishoboka koko haba hari ukuri kwihishe inyuma yabyo.
Kugeza ubu, nta ruhande na rumwe ruragira icyo rutangaza ku magambo ya Lil Novi, yaba Lil Wayne cyangwa Drake.
Lil Novi yavuze ko se, Lil Wayne ari we wanditse indirimbo nyinshi mu za Drake
Drake mu bikoranire ya hafi yagiye avuga ko afitanye na Lil Wayne, kukwandikira indirimbo ntabyo yavuzemo
