Umuhanuzi wahanuriye Wizkid, Naira Marley na Davido yaciye igikuba

Umuhanuzi wahanuriye Wizkid, Naira Marley na Davido yaciye igikuba

 Dec 8, 2023 - 10:34

Prophet Bisi Olujobi yaciye igikuba muri Nigeria, nyuma yo gushyira hanze ubuhanuzi ku bahanzi batatu bakomeye muri iki gihugu bwiganjemo ibibazo gusa.

Prophet Bisi Olujobi wahanuriye aba bahanzi batatu abarizwa mu itorero rya Wisdom Church of Christ International, akaba yagarutsweho cyane n'abakunzi ba muzika yo muri Nigeria kubera ibyo yavuze kuri Naira Marley, Wizkid na Davido.

Nta gihe kinini gishize umuhanzi Naira Marley avuye mu maboko ya police, aho yamaze ibyumweru mu kasho akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw'umuraperi Mohbad uherutse kwitaba Imana bigateza ibibazo muri Nigeria.

Prophet Olujobi mu buhanuzi bwe yatangaje ko ibibazo kuri uyu musore bitararangira, ndetse yongeraho ko ibiri mu nzira biri kuza byo bishobora no gushyira iherezo ku muziki we.

Uyu muhanuzi ageze kuri David Adeleke wamamaye ku izina rya Davido, yavuze ko nawe umuziki we ushobora kuba ugiye kugana ku musozo, agirwa inama yo kureba imbere ndetse akaba umunyamayeri cyane mu byo akora.

Kuri Wizkid we uyu muhanuzi yavuze ko akwiye kugirwa inama yo gusenga cyane muri iki gihe. 

Ati:''Akwiye kugirwa inama yo gusenga cyane ubu. Ndabyibuka ko abantu be bigeze kuza bangana mbere y'urupfu rwa mama we, nababwiye ko uyu muhungu ari kurwana n'amasezerano amurusha amurusha imbaraga. Ndamubona yongera kubabara kubera ibyo.''

Davido na Wizkid ni abahanzi babiri bamaze imyaka isaga 12 batwaye ibendera ry'umuziki wa Nigeria ndetse na Africa muri rusange, binyuze mu njyana ya Afro-beats yagiye ifata imitima ya benshi mu myaka icumi ishize. 

Naira Marley nawe yabashije gushyira izina rye ku rutonde rw'abahanzi bazwi muri Nigeria kuva mu mwaka wa 2014, binyuze mu njyana ya Afro-beats ariko irimo na Rap ituma yitwa umuraperi.

Nta kabuza ko n'ubwo uruganda rwa muzika wa Nigeria rufite abahanzi benshi bakomeye, ariko abakunzi bayo baba bahombye bikomeye ibyo Prophet Olujobi biramutse bibaye, ibyo bibazo bikaba byashyira iherezo ku muziki w'aba bahanzi.

Abanya-Nigeria bategereje kureba ko ibyo Prophet Olujobi yavuze bisohora