Umugabo yajyanye umukobwa mu nkiko amurega guhugira muri terefone basohokanye

Umugabo yajyanye umukobwa mu nkiko amurega guhugira muri terefone basohokanye

 Aug 5, 2025 - 19:45

Umugabo wo muri Leta ya Texas muri Amerika, witwa Brandon Vezmar yatangaje benshi nyuma yo kurega umukobwa bari basohokanye bwa mbere muri sinema, amushinja kuba yarahugiye muri terefone yandika ubutumwa bugufi ubwo bari barimo kurebana filime, asaba urukiko kumwishyuza indishyi.

Vezmar yavuze ko umukobwa witwa Crystal Cruz batangiye kureba filime bameze neza, mu minota mike gusa, agatangira kwandika ubutumwa bugufi kuri terefone, akabikora kenshi kandi atamwitayeho.

Yavuze ko ibyo byamubujije amahoro n’uburyohe bw’umunsi yari yateguye. 

Yagize ati:“Iyo myitwarire si iyo mu bantu bubaha abandi. Kubikora ni nko kwica umuco.”

Cruz, we ntiyemeye ibyo aregwa, avuga ko uwo munsi wari uwo gusohokana nk’abantu bari kumenyana, bityo ko atari akwiye kwishyuzwa itike yo kuba baramusohokanye. 

Yagize ati:“Byari umunsi wo gusohokana, ntabwo byari ubucuruzi.”

Nyuma y’iminsi mike, bombi batumiwe mu kiganiro cya Inside Edition, aho Cruz yemeye kumuha ayo mafaranga yari yaramwishyuriye itike, maze Vezmar ahita akuraho ikirego. Yatangaje ko uwo munsi ari wo munsi wa mbere wamubereye mubi.

Iyi nkuru yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko uyu mugabo yashyizeho urugero rwiza mu kwirinda gusesagura amafaranga ku bantu batabiha agaciro, abandi bakavuga ko ari ibintu bito cyane bitari bikwiye kujyanwa mu nkiko.