Umugabo yagenze Km 480 kugira ngo aturishe umujinya yatewe n'umugore

Umugabo yagenze Km 480 kugira ngo aturishe umujinya yatewe n'umugore

 Mar 11, 2025 - 16:56

Benshi bagira uburyo baturishamo umujinya cyane iyo bamaze gutongana, gusa umugabo wo mu Butaliyani yatangaje benshi ubwo yiyemezaga gufata urugendo atazi iyo anjya, mu rwego rwo guturisha uburakari yari yatewe n'umugore we.

Mu Ukuboza 2020, umusaza w’imyaka 48 ukomoka mu mujyi wa Como mu Butaliyani, yagenze urugendo rw’ibirometero bigera kuri 450 n’amaguru mu gihe cy’icyumweru, nyuma yo gutongana n’umugore we.

Urugendo rwe rwamugejeje i Fano, umujyi uri ku nkombe za Adiriyatike, aho abapolisi bari mu mukwabo wo guhagarika abantu barengeje amasaha yo gutaha ari bo.

Uyu mugabo yiyemereye ko yagendaga atazi ahantu agiye kugira ngo gusa aturishe ibitekerezo bye, aho avuga ko muri iyo minsi irindwi yari atunzwe n’ibiryo n’ibinyobwa yahabwaga n’abantu atazi.