Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Babu kuri shene ya YouTube ya Rua Rwanda, Iryn yavuze ko icyo gihe yari umukobwa ukiba iwabo, abana na mama we n’abavandimwe be, ibintu byatumye yumva ayo makuru ashobora kubabaza cyane umuryango we.
Yagize ati: “Byari ibihe bitoroshye ku mukobwa ukiba iwabo ufite mama we utabana na papa we, ufite murumuna na mukuru we. Ntabwo nigeze ntekereza ibintu nk’ibyo no mu nzozi kuko numvaga ko byatera mama wanjye agahinda.”
Uyu mugore yavuze ko nyuma yo kumenya ko atwite yahise agira ubwoba bwinshi kugeza aho ava mu rugo kubera guhangayika no kutamenya uko yakwitwara muri ibyo bihe byari bikomeye.
Nubwo byari ibihe byamukomeranye, yavuze ko Rusine Patrick yamubereye inkingi ikomeye, akamuba hafi buhoro buhoro kugeza ubwo ibyari amarira n’ubwoba byahindutse ibyishimo byo gutegereza umwana.
Yagize ati: “Papa Owen (Rusine) yambaye hafi kuko sinari nzi ubuzima ntafite mama n’abavandimwe banjye, ariko nabunyuzemo.”
Iryn yavuze ko uko iminsi yagiye ishira ari nako yagiye yemera uko ubuzima bwe bushya buri kugenda, ndetse aza kugera aho yumva atewe ishema no kuba agiye kuba umubyeyi aho gukomeza gutekereza ku bwoba bwo gukuramo inda .
Kuri ubu, Rusine Patrick na Uwase Iryn babana nk’umugore n’umugabo, bakaba bafitanye umwana umwe w’umuhungu.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
