Uko ubuzima bwa P. Diddy bwifashe nyuma yo kuva mu bitaro

Uko ubuzima bwa P. Diddy bwifashe nyuma yo kuva mu bitaro

 Feb 3, 2025 - 15:39

Nyuma y'uko umuraperi P. Diddy mu mpera z'icyumweru gishize yari yajyanwe mu bitaro mu ibanga rikomeye, amakuru mashya aravuga ko uyu muraperi ubu ameze neza muri gereza.

Amakuru ava mu binyamakuru bitandukanye birimo New York Post na Daily Mail aravuga ko umuraperi Diddy yavanwe muri gereza agahita ajyanwa mu bitaro mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba hafi ye babwiye New York Post na Daily Mail ko uyu muraperi w’imyaka 54 yimuriwe mu bitaro bya Brooklyn ahagana mu ma saa kumi aho yakuwe by’agateganyo muri Metropolitan Centre kugira ngo bamunyuze MRI.

Ku ikubitiro, hatekerejwe ko Diddy yajyanywe mu bitaro kubera uruhare yagize mu ntambara yo muri gereza, icyakora, amakuru mashya avuga ko Diddy yakuwe muri gereza kubera ko ivi rye ryamuryaga cyane.

Ibibazo by’amavi ya P. Diddy byavuzwe kuva kera kuva akiri muto ubwo yitabiraga Marato ya New York.

Icyakora ku bw’amahirwe, ntabwo byabaye birebire kuko yasubijwe mu cyumba cye muri gereza iryo joro nyuma yo kurangiza kunyuzwa MRI.