Mu mwaka wa 1993, Guardiola wari ukiri umukinnyi wa FC Barcelona, yatumiwe mu gitaramo cy’imideli cy’umuhanzi w’imyenda uzwi cyane wo muri Catalonia, Antonio Miró.
Muri icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi, Guardiola yaserutse yambaye imyambaro isanzwe igenewe kurimbisha urubyiniro.
Uko yaserukaga, byatangaje benshi kuko bitari byitezwe ko umukinnyi w’umupira w’amaguru akomeye nk’uyu ajya ku rubyiniro nk’umunyamideli.
Nyamara, icyemezo cye nticyakiriwe neza n’umutoza we w’icyo gihe, Johan Cruyff, wari umaze imyaka ari ikirangirire mu mupira w’amaguru.
Cruyff yabifashe nk’ibura ry’imyitwarire n'ubunyamwuga buke ku mukinnyi wari ufite inshingano zo kwitangira ikipe kurusha ibindi byose.
Nk’uko byagiye bivugwa mu binyamakuru by’icyo gihe, Guardiola yahise ahanwa n’umutoza we kugira ngo bimubere isomo.
N’ubwo bimeze bityo, ku ruhande rw’imideli, icyo gitaramo cyabaye cyiza, cyane ko imyambaro Guardiola yari yambaye yagurishijwe vuba cyane nyuma yo kwerekanwa ku rubyiniro, bituma Antonio Miró yongera kwamamara.
Uyu munsi, Guardiola azwi cyane nk’umutoza ukomeye cyane ko yatoje amakipe atandukanye nka Barcelona, Bayern Munich na Manchester atoza uyu munsi.
Pep Guardiola yigeze kuba umunyamideli ukomeye

