Ubushakashatsi: Abagabo bajya mu rukundo vuba ugereranyije n'abagore

Ubushakashatsi: Abagabo bajya mu rukundo vuba ugereranyije n'abagore

 Mar 9, 2025 - 13:09

Nk’uko ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyitwa Social Psychology bubitangaza, abagabo bakunda kujya mu rukundo bihuse inshuro ebyiri ugereranyije n'abagore. 

Ubu buhakashatsi bwerekanye ko ubusanzwe abagabo aribo ba mbere bavuga ngo "Ndagukunda" mu mibanire ari na byo bituma ibyiyumvo by'urukundo rwabo bizamuka vuba kurusha abagore.

Iri tandukaniro rishobora guterwa n'ibintu bijyanye n'imiterere yabo na n'imitekerereze. Abagabo bakunze gushingira cyane ku bikurura amaso yabo, biganisha ku marangamutima yihuse, mu gihe abagore bakunda kwitonda no gusuzuma umubano mbere yo kwiyemeza kuwujyamo byuzuye. 

Byongeye kandi, biterwa n'itandukaniro ry'imisimbero, cyane cyane testosterone na dopamine, rishobora kugira uruhare ku muvuduko abagabo biyumvamo urukundo. 

Indangaciro rusange z'umuryango mugari na zo zibigiramo uruhare, kuko akenshi abagore bashishikarizwa gufata inzira y'amahitamo mu rukundo.