Ubukwe bwa Juma Jux bwatangiye kumubyarira umusaruro

Ubukwe bwa Juma Jux bwatangiye kumubyarira umusaruro

 Apr 24, 2025 - 15:25

Umuhanzi wo muri Tanzania, Juma Jux uherutse gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera ubukwe aherutse gukorera muri Nigeria n'umugore we Priscilla, ibyo birori bikomeje kuba umusemburo urimo kuzamura umuziki we watangiye kuvuna  umuheha ukongezwa undi muri Nigeria.

Jux, ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika y'Iburasirazuba binyuze mu muziki we, ukomeje no kumumenyekanisha muri Afurika y'Iburengerazuba cyane muri Nigeria, aho bivugwa ko akomeje kwitwara neza ku rutonde rw'imbuga zicuruza umuzi muri icyo gihugu.

Ku nshuro ya mbere, Jux yaje mu myanya ibiri ya hafi ku rubuga rwa 'Itunes' muri Nigeria abifashijwemo n'indirimbo ze ebyiri.

Nyuma yo kurongora umugore wo muri Nigeria, Juma Jux akomeje kwigarurira imitima y'abo muri icyo gihugu 

Jux yaje ku mwanya wa kabiri n'uwa gatatu kuri urwo rubuga, abifashijwemo n'indirimbo ye God Design yakoranye na Phyno ndetse n'indirimbo ye Ololufe Mi yakoranye na Diamond Platnumz yaje ku mwanya wa gatatu.

Ni nyuma y'ubukwe bwa Jux na Priscilla bwahuruje ibyamamare bitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika, ari na bwo bivugwa ko bukomeje kugira uruhare rukomeye mu gufasha uyu muhanzi kwitwara neza ku mbuga zicuruza umuziki muri Nigeria.

Ubukwe bwa Juma Jux na Priscilla bwahuruje ibyamamare byinshi

Nyuma yo gukorana ubukwe, Juma Jux akomeje kwigarurira imitima y'abanya-Nigeria