Tyrese Gibson umukobwa we yamuhojeje amarira

Tyrese Gibson umukobwa we yamuhojeje amarira

 Jan 20, 2025 - 16:12

Umukobwa wa Tyrese Gibson w’imyaka 18 y’amavuko, Shayla Gibson wahoze ari intandaro y’intambara ijyanye kurera no kwishyura amafaranga menshi y’indezo, yafashe icyemezo cyo guhindura ubuzima. Yahisemo kubana na semaze aca umubano na nyina, amushinja ko yashakaga kumutandukanya na Tyrese.

Uyu mukobwa umaze imyaka itari mike ari inshuti ya se, yavuze ko umubano wabo warushijeho gukomera kuko yamenye ko se afite imico myiza akaba n’umubyayi mwiza.

Ibyo uyu mwana yakoze bashyize akadomo ku nshingano Tyrese yari afite zo kwushyura indezo yavuga ko ari umurengera, ndetse benshi akomeje kuvuga ko byakabereye isomo ababyeyi bameze nka nyina w’uyu mwana, kuko gukoresha abana nk’ibikoresho mu makimbirane y’ababyeyi birashobora kuzana kwicuza iyo abo bana bamenye ukuri.

Tyrese, wahuye n’ibibazo bikomeye birimo kujujubywa mu mategeko na nyina w’uyu mwana,kuri ubu arimo akanyamuneza ni kose aho arimo guhumurizwa no kubaka umubano mwiza n’uyu mukobwa we.