Tiwa Savage yinjiye muri Mavin Records muri 2012 ariko aza kuyivamo muri 2019, ahita asinyira Universal Music Group.
Nubwo yavuye muri iyo label, Tiwa Savage yavuze ko Mavin yakomeje kumuba hafi mu gihe yayimazemo ndetse avuga ko kuri we yari imaze kuba umwe mu bagize umuryango we.
Mu kiganiro yagiranye na Afrobeats Intelligence, Tiwa Savage yavuze ko inzu zifasha abahanzi burya zigira uruhare runini ku buzima bwo mu mutwe n’imibereho y’abahanzi.
Agaruka ku bihe byamuranze muri Mavin Records, yavuze ko iyo yabaga afite ibibazo cyangwa hari impaka zimuvuzweho ku mbuga nkoranyambaga yajyaga yegera umuyobozi w’iyI nzu, Don Jazzy, ndetse na bagenzi be bakoranaga, bakamwumva kandi bakamufasha guhangana nabyo, avuga ko ubu atakibona ubwo bufasha mu nzu asigaye abarizwamo.
Yongeyeho ko ari ingenzi ko abahanzi babanza kureba niba inzu zibafasha bagiyemo zibitayeho nk’abantu cyangwa niba zibabona nk’abazinjiriza amafaranga gusa.
Yagize ati: “Aho usinyiye ni ingenzi cyane kandi ntabwo nabimenye kugeza mvuye muri Mavin. Iyo habaga impaka ku mbuga nkoranyambaga, najyaga mu cyumba cya Don Jazzy, nkicara hasi cyangwa ku buriri hamwe n’abandi bahanzi bo muri Mavin tukabiganiraho.
Yakomeje avuga ko burya kuba mu nzu igufasha ariyo mu gihugu k’iwanyu n’abyo bifasha kuko izo hanze zidashobora kugukorera nk’ibyo ab'iwanyu bagukorera, kuko ntabwo bita cyane ku buzima bwite bw’abahanzi.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
