Titi Brown yashyize umucyo ku byo gutandukana na Nyambo

Titi Brown yashyize umucyo ku byo gutandukana na Nyambo

 May 13, 2025 - 14:42

Nyuma y'igihe abantu bari mu rujijo bibaza niba koko Titi Brown na Nyambo baratandukanye nk'uko byavugwaga, Titi Brown yabishyizeho umucyo avuga impamvu nta n'umwe ugikurikira undi kuri Instagram n'impamvu basibye amafoto yose bari kumwe.

Titi Brown na Nyambo ni bamwe mu bantu banyeganyeje imbuga nkoranyambaga, aho byavugwaga ko bari mu munyenga w'urukundo ndetse ko Nyambo atwite inda ya Titi, ariko bo ntibahwemaga kubyigurutsa iyo babibazwagaho.

Inshuro nyinshi iyo aba bombi babazwaga niba bakundana, bavugaga ko buri wese afite umukunzi we, bo akaba ari inshuti magara gusa.

Icyakora nubwo babihakanaga, hari ibimenyetso byatangaga impamvu zatuma abantu bakeka ko bakundana bitewe n'amashusho n'amafoto yajyaga hanze bari kugirana ibihe byiza.

Muri Mutarama 2025, abantu batunguwe no kubona aba bombi nta n'umwe ugikurikira undi kuri instagram ndetse buri wese yari yamaze gusiba amashusho n'amafoto bari kumwe.

Icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga abantu bacitse ururondogoro bavuga ko bashwanye, aho byavugwaga ko Nyambo yabenze Titi Brown kuko amurusha amafaranga, ariko abandi bakavuga ko bapfuye amashusho y'ubwambure yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari aya Nyambo.

Icyakora mu gihe ibyo byose byavugwaga, aba bombi nta n'umwe wigeze agira icyo avuga ku itandukana ryabo, gusa abantu bakomeza kubyemezwa n'uko kuva icyo gihe batongeye kugaragara bari kumwe kenshi mu ruhame, dore ko wasanganga no mu biganiro hafi ya byose bakoraga mu itangazamakuru babaga bari kumwe.

Mu kiganiro Titi Brown yagiranye na 'Chita Magic', yahakanye ko yatandukanye na Nyambo, ahamya ko bakiri inshuti kandi bameranye neza.

Yavuze ko bo ubwabo bicaye bagafata icyemezo cyo gukura ubuzima bwabo mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kandi nibo bazi impamvu bahisemo kubikora gutyo.

Ati "Nyambo ni inshuti nziza, ni umwana mwiza nk'uko abantu babizi. Hari ikintu yaje akora mu buzima bwanjye kandi kiremereye mpora nanamushimira cyane, nk'uko nanjye hari icyo nakoze mu buzima bwe...Nk'uko njye nawe twahisemo kizana ibintu byacu mu itangazamakuru, ni natwe twahisemo kubikuramo."

Titi Brown yatangaje ko ubu nta mukunzi afite, kuko uwo bari kumwe batandukanye mu ntangiriro za 2025, aho avuga ko ubu ashishikajwe no gushaka amafaranga.

Ni mu gihe n'ubundi byavuzwe ko we na Nyambo batandukanye kuva mu ntangiriro za 2025.

Titi Brown yanyomboje ibivugwa ko atagicana uwaka na Nyambo

Titi Brown yashimangiye ko nta kibazo afitanye na Nyambo