TikTok irimo gukora ibishoboka byose ngo idakurwa ku isoko rya Amerika

TikTok irimo gukora ibishoboka byose ngo idakurwa ku isoko rya Amerika

 Jul 7, 2025 - 14:27

Urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, rwatangaje ko ruri mu myiteguro yo gushyira hanze ikiciro gishya(version) cya porogaramu yarwo kigenewe gusa isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera ku itariki ya 5 Nzeri 2025.

Ibi bivugwa mu gihe hagikomeje kuvugwa amahirwe yo kugurisha ibikorwa bya TikTok muri Amerika, nyuma y'igitutu gikomeye cyashyizwe kuri kompanyi ya ByteDance nyir’uru rubuga, ngo ireke ibikorwa byayo muri icyo gihugu kubera impamvu z'umutekano.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru by’imbere muri Amerika aravuga ko abakoresha TikTok bashobora gusabwa gushyiramo iyo version nshya, kugira ngo bakomeze gukoresha serivisi za TikTok. Ariko kugeza ubu, nta cyemezo cya nyuma cyari cyatangazwa cyangwa ngo cyemezwe ku mugaragaro.

Ni igikorwa gishobora guhindura byinshi mu mikoreshereze ya TikTok muri Amerika, kimwe no kuba ikimenyetso cy’intangiriro y’ivugururwa rikomeye ku bijyanye n’imikorere y’uru rubuga ku butaka bwa Amerika.