Thomas Tuchel yasobanuye impamvu atahamagaye Trent Alexander-Arnold mu ikipe y’u Bwongereza

Thomas Tuchel yasobanuye impamvu atahamagaye Trent Alexander-Arnold mu ikipe y’u Bwongereza

 Aug 31, 2025 - 12:47

Nyuma yo gutangaza urutonde rw’abakinnyi b’u Bwongereza bazakina imikino iri imbere, umutoza w’iyi kipe, Thomas Tuchel, yatangaje ko yagiranye ikiganiro ku giti cye na Trent Alexander-Arnold, amusobanurira impamvu atamuhamagaye.

Tuchel yavuze ko nubwo byari bigoye, yahisemo kuvugana na Trent ubwe kugira ngo yumve impamvu atahamawe mu ikipe y’igihugu.

Yagiz ati:“Navuganye na Trent, byari ikiganiro kitoroshye kuri telefone ariko nashakaga ko abyumva biturutse kuri njye. Yarabyubashye, kandi yerekanye ko afite inyota yo kongera gukinira u Bwongereza.”

Uyu mutoza yakomeje ashimangira ko icyo cyemezo ntaho gihuriye n’imyitwarire, ahubwo ari mu rwego rwo gushyiraho ihangana kugira go abakinnyi bazamure urwego.

Yagize ati:“Turashaka gushyiraho umwuka wo guhangana kugira ngo tubone urwego rwo hejuru ku musaruro dutanga kibuga.”

Tuchel kandi yagaragaje ko Alexander-Arnold ari umukinnyi ukomeye ariko ukeneye kwiyumvamo icyizere no gushyigikirwa.

Ati:“Trent akeneye kwizera no gushyigikirwa n’umutoza, bagenzi be bakinana, ikipe ye, igihugu ndetse n’abafana be.”

Ibi bikaba byerekana ko umutoza adafitanye ikibazo cy’umwihariko na Trent, ahubwo ari uguhatanisha abakinnyi bose mu rwego rwo gushimangira urwego rw’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Thomas Tuchel yasobanuriye Arnold impamvu atahamagawe mu ikipe y'igihugu 

Trent Alexander Arnold ni umwe muri ba myugariro bagenderwaho mu ikipe y'igihugu, kuva mu myaka ishize