Ibi bitaramo, byabaye mu mpera z’icyumweru kimwe, byarenze kure umubare w’abitabiriye iserukiramuco rikomeye rya Governors Ball ryabereye i New York muri iyo weekend, aho The Weeknd yarebwe n’abantu barenga ibihumbi 40 ugereranyije n’abaritabiriye iryo serukiramuco.
Nyuma yo kwinjiza abantu barenga ibihumbi 163 mu bitaramo bye bitatu, The Weeknd yahise yandika izina rye mu mateka, aba umuhanzi w’umwirabura winjije amafaranga menshi kurusha abandi bose mu mateka ya MetLife Stadium, ahabwa icyubahiro nk’umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku rwego mpuzamahanga muri iki gihe.
Uretse gusa ubwitabire n’amafaranga yinjijwe, ibi bitaramo byagize n’uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza. Buri tike yagurishijwe, yakurwagaho idorali rimwe rikagenerwa umushinga Global Citizen, ugamije gufasha abana bari mu buzima bubi n’ibikorwa bibangamira uburenganzira bwabo ku isi hose.
Uyu musaruro ukomeye si uw’umuziki gusa, ahubwo unagaragaza uburyo ibyamamare nka The Weeknd bishobora kugira uruhare mu mpinduka nziza ku isi binyuze mu bufatanye n’imishinga ifite intego zo guteza imbere imibereho y’abantu.
Ibitaramo bya The Weeknd byitabiriwe n'abarenfa ibihumbi 163
The Weeknd yabaye umuhanzi wa mbere w'umwirabura ubashije kwinjiza abantu nk'abo muri MetLife Stadium
