The Ben yahishuye igihe azasohorera indirimbo itegerejwe na benshi

The Ben yahishuye igihe azasohorera indirimbo itegerejwe na benshi

 Dec 8, 2023 - 11:46

Mu gihe abakunzi ba The Ben batategerezanyije igishyika indirimbo agiye gushyira hanze yatuye umukunzi we Uwicyeza Pamella, uyu muhanzi yatangaje igihe azayisoherera.

Abakunzi ba The Ben bategereje ubukwe bwe n'umukunzi we Uwicyeza Pamella, ariko by'umwihariko bategereje indirimbo uyu musore yateguje nyuma y'igihe kinini adashyira indirimbo hanze.

Ni indirimbo byatangajwe ko izajya hanze mbere y'ubukwe bw'aba bombi, ikaba ari indirimbo The Ben yaririmbiye uyu munyarwandakazi wabashije kumutwarira umutima n'amarangamutima ye.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo The Ben yari mu kiganiro aho yari yatumiwe kuri Kiss FM, nibwo abakunzi be bumvise inkuru nziza y'itariki amatwi yabo azabasha kumva iyi ndirimbo ku nshuro ya mbere.

The Ben yagize ati:''Ndararikira abantu indirimbo nziza cyane, nigeze kubyandika ku mbuga nkoranyambafga ubushize tubona ibitekerezo byinshi cyane. Indirimbo nziza idasanwe igiye gusohoka. Navuze ko izasohoka mbere y'ubukwe, ubukwe navuze ntabwo navuze gusaba cyangwa iki ariko ni mbere y'ubukwe.

''Indirimbo izasohota tariki 16. Gusaba bizaba tariki 15, indirimbo isohoke tariki 16 kuko nibwo bizaba byumvikana. Mu by'ukuri rero ndararikira abantu bose batwumva, abantu bose bakumbuye The Ben, abantu bose bakumbuye indirimbo za The Ben, abantu bose bakumbuye indirimbo zanditswe na The Ben, ko ku itariki 16 indirimbo izaba iri hanze.''

The Ben yaherukaga gushyira indirimbo hanze muri Mutarama 2022, ubwo yakoranaga indirimbo na Diamond Platnumz bise 'Why', kuva icyo gihr abakunzi be bari batarongera kumva indirimbo ye nshya.

Kuba iyi ndirimbo izashyirwa hanze mu gihe cy'ubukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamella, ndetse akaba ari indirimbo yahimbiye uyu munyarwandakazi wamaze kumubera umufashwa mu mategeko, biri mu bituma itegerejwe n'abatari bake.

The Ben na Pamella imyiteguro y'ubukwe bayigeze kure