Tenge Tenge umaze iminsi ibiri ari mu gihugu cya Nigeria aho yari yatumiwemo mu bikorwa bitandukanye birimo n'igitaramo yagaragayemo mu mpera w'icyumweru gishize, biravugwa ko yaba agiye kuba umwe mu bazagaragara mu mashusho y'indirimbo ya Davido.
Uyu mwana w'imyaka 13 avuga ko kuva yagera muri Nigeria yasenze amasengesho menshi asaba Imana ko yazasubira iwabo muri Uganda ari uko amaze guhura na Davido.
Amakuru avuga ko uyu mwana yamaze kubona ubutumire buturutse kwa Davido bumusaba ko bazakorana mu mashusho y'indirimbo ye.
Tenge Tenge ukomeje kugirira ibihe byiza muri Nigeria, aherutse gutangaza ko akunda Don Jazzy cyane, ndetse n'abahanzi bamaze kugaragaza ko bamwishimiye barimo na Tiwa Savage.
