Tems yiteguye gushyingirwa

Tems yiteguye gushyingirwa

 Sep 2, 2024 - 13:48

Umuhanzikazi Tems yatangaje ko mu minsi iri imbere azashyingirwa, bitandukanye n'ibindi byamamare bidakozwa ibyo gushinga urugo.

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Temilade Openiyi wamamaye mu muziki ku izina rya Tems, aremeza ko yiteguye kuba yashinga urugo igihe icyo ari cyo cyose.

Uyu muhanzi ufite imyaka 29 y'amavuko, ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro 'Shopping The Sneaker' ubwo yari abajijwe niba azashyingirwa.

Umunyamakuru ati "Ese umunsi umwe uzashyingirwa?", Tems arasubiza ati " Yego, tuzareba."

Hagati aho, nubwo Tems yavuze ko umunsi umwe azakora ubukwe, ariko kandi magingo aya ntaratangaza umukunzi we mu ruhame.

Mu bihe byashyize, uyu muhanzikazi yakunze kuvuga ko igitsina gabo akenshi mu rukundo baba bagambiriye kwiryamanira n'abakobwa nta rukundo baba bafite.

Mu mwaka washize kandi, Tems yavuzwe mu rukundo n'umuhanzi Future, ndetse hakaba harakwirakwiriye ibihuha byavugaga ko atwite, nubwo yaje kubitera utwatsi.

Tems aremeza ko azahaka umugabo mu minsi iri imbere