Tekashi 6ix9ine yareze LA Fitness nyuma yo guhondagurirwayo akaba intere

Tekashi 6ix9ine yareze LA Fitness nyuma yo guhondagurirwayo akaba intere

 Jan 18, 2025 - 22:12

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye birimo TMZ bibitangaza, umuraperi Tekashi 6ix9ine yamaze kugeza mu nkiko nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri yitwa LA Fitness ayisaba amafaranga arenga miliyoni imwe y’amadolari nyuma yo kuyikubitirwamo bikomeye mu mwaka wa 2023.

Uyu muraperi ashinja iyo nzu uburangare nyuma yo kugabwaho igitero agakorerwa urugomo amabandi akamusiga ari intere ubwo yarimo gukorera imyitozo muri iyo nzu. 

Tekashi vuga ko LA Fitness yananiwe kumucungira umutekano kandi ko itahuguye neza abakozi bayo ku bijyanye no gukemyra ibibazo nk'ibyo. 

Icyo kirego kivuga ko abamugabyeho igitero ari abagizi ba nabi bo gatsiko kiyise Latin Kings gang bikomeye, basize bamukomerekeje ku mubiri, no mu buryo bw’amarangamutima, bityo akaba yifuza amafaranga yakoresheje mu kwivuza, ibyo yakagobye kuba yarinjije arwaye, ndetse n'ibindi.