Teni yavuze impamvu akunda ubuharike mu miryango

Teni yavuze impamvu akunda ubuharike mu miryango

 Dec 7, 2023 - 22:01

Umuhanzikazi w'umunya-Nigeria Teni yatangaje ko akunda imiryango irimo ubuharike, aho umugabo aba afite abagore batrenze umwe, dore ko ari nawo muryango yakuriyemo.

Umuhanzikazi Teni yatangaje ko yakuriye mu muryango urimo ubuharike, ndetse bikaba biri mu bintu byamuryoheye cyane mu bwana bwe.

Teni avuga ko papa we yari afite abagore batatu batandukanye ndetse n'abana icumi, ariko yemeza ko byari ibintu byiza cyane yakunze.

Yagfize ati:''Nakuriye mu muryango urimo ubuharike hamwe n'abantu benshi, hamwe udashobora gukora ubucucu. Nahawe urukundo rwinshi n'uburinzi. Abagore batatu n'abana icumi. Icyubahiro ku muryango wange.

''N'ubwo tutegeranye cyane, ngerageza kwegerana n'abavandimwe bange bose. Nsubiye inyuma nakwishimira kuba mu muryango nk'uwo. Ni gute gute naba mu muryango w'umugore umwe aho twese tuizaba twicaye, nta bibazo?

''Mu muryango wange huzuye urukundo kuko uwatubyaye nawe ntiyari asanzwe. Uzi uko bimera kumva isasu ukagana aho rivugiye? Ibyo ntabwo bisanzwe.

''Bisa n'aho papa yari yarateguye ahazaza he n'urupfu rwe. Mbere yo gupfa yatoje abagore be ibintu byose birimo no kurasa, ndetse ubwo yapfaga bakoresheje ubwo bumenyi. Ubwo nibwo buryo umuryango wange washoboye kuguma hamwe na nyuma y'urupfu rwa papa.''

Teni w'imyaka 30 ni umwe mu bahanzi b'igitsina gore bafite impano itangaje igihugu cya Nigeria gifite, akaba yaramenyekanye cyane muri Africa mu 2017 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Case'.

Teni avuga ko yikundira umuryango urimo ubuharike