Taylor Swift Drake na Rihanna bayoboye urutonde rw'abahanzi 20 b'ikinyejana cya 21

Taylor Swift Drake na Rihanna bayoboye urutonde rw'abahanzi 20 b'ikinyejana cya 21

 Jan 8, 2025 - 19:01

Urubuga rwa Billboard rukunze gushyira hanze intonde zitandukanye rwashyize hanze urutonde rw'abahanzi 20 beza mu kinyejana cya 21, bayobowe na n'umyanzikazi Taylor Swift, Drake na Rihanna waje ku mwanya wa gatatu.

Ni urutonde rwakozwe hashingiwe ku buryo ibihangano by'abo bahanzi byitwaye kuri Billboard 200 Albums chart ndetse no kuri Billboard Hot 100 kuva mu ntangiriro za 2000 kugeza mu mpera za 2024.

Rihanna, Beyonce na Drake bayoboye urutonde rw'abahanzi beza b'ikinyejana cya 21

Ni urutonde rugaragaraho abahanzi benshi bakomeye, rukaba ruyobowe na Taylor Swift, Drake ku mwanya wa kabiri na Rihanna ku mwanya wa gatatu.

Ni urutonde ruje rukurikira urutonde rw'abahanzi 25 beza mu njyana ya pop n'ubundi rwakozwe n'uru rubuga, aho Beyonce ari we waje ku mwanya wa mbere kuri urwo rutonde, gusa ntabwo yabashije kuza muri batanu ba mbere kuri uru rutonde.