Umuraperi Lil Wayne yahawe icyubahiro iwabo muri New Orleans, yinjizwa muri ‘NOLA Walk Of Fame, abaye umuhanzi wa mbere ahawe icyo cyubahiro muri uwo mujyi.
Ni ibirori byayobowe na Meya LaToya Cantrell, wamushyikirije urufunguzo rw’umujyi akanatangaza ko ku ya 6 na 7 Gashyantare ari iminsi yahariwe “Dwayne ‘Lil Wayne’ Carter.” Uyu muyobozi w'umujyi, Cantrell yasobanuye uruhare Lil Wayne yagize mu guhindura isura y’umuziki wa Hip Hop anishimira intsinzi ye, no kuba yaragize uruhare mu kuzamura umujyi wa New Orleans.
Ibyo Lil Wayne yabikoreww mu gihe New Orleans yitegura kwakira Super Bowl mu 2025, n’ubwo atari uyu muraperi uzatarama ahubwo ari Kendrick Lamar.
