Mu kiganiro Spice Diana yagiranye na Bukedde Tv, yatangaje ko ubwo yari umwana muto we n’abavandimwe be, baje kugira ibyago Papa wabo akabata, akajya kwishakira undi mugore bigatuma bamwe bakura batazi Se. Nyuma Mama we yaje gushaka undi mugabo barabana gusa biza kurangira uwo mugabo na we abataye arigendera, amusigira abana bari bamaze kubyarana.
Bakomeje kubaho muri ubwo buzima bugoranye, ariko ku bw’amahirwe Spice Diana aza kwinjira mu muziki ndetse biramuhira, akundwa n’abantu benshi.
Spice ubwo yatangiraga kwamamara mu muziki, ni bwo Papa we wabataye bakiri bato yagerageje kumugarukira ngo biyunge ndetse yigeze no kumusanga aho yari yakoreye igitaramo amusanga ku rubyiniro amuha amafaranga.
Icyo gihe Spice yari akibuka isura ye kuko yaherukaga kumubona ubwo yabaga aje kwishyurira barumuna be amafaranga y’ishuri. Nyuma y’igitaramo bavuganye amagambo make, amuha nimero ye ya telefone, nyuma bakajya bagerageza kuvugana ariko ntibigire icyo bitanga.
Yagize ati “Namuhaye umwanya tuganiraho gato, muha na nimero yanjye. Nyuma yaje kongera kumpamagara turavugana ariko ntibyagira icyo bitanga.”
Ubuzima bugoranye yagiye anyuramo, bwatumye ajya mu bufatanye n’imiryango itandukanye ifasha ababaye, yibanda cyane ku bagore n’abana bafite ubumuga.

Spice Diana yavuze ko Papa we wabataye yamugarukiye abonye ko amaze kwamamara
