Amakuru dukesha ikinyamakuru the New York Times avuga ko Urukiko Rukuru rwa Espagne rwemeje kuri uyu wa Mbere ko Shakira atari atuye muri Espagne mu mwaka wa 2011 nk’uko yabishinjwaga, ndetse rutegeka ko asubizwa amafaranga yari yaraciwe.
Izi manza zari zimaze imyaka hagati y’uyu muhanzikazi w’Umunya-Colombia na Espagne, zarangiye Urukiko rwemeje ko Shakira agomba gusubizwa miliyoni 55 z’amayero zirimo ayo yari amaze gutakaza ndetse hiyongereyeho n’inyungu zayo.
Iki kibazo cyari gishingiye ku kuba Ikigo Gishinzwe Imisoro muri Espagnge cyaavugaga ko Shakira yari atuye muri icyo gihugu muri 2011, bityo akaba yaragombaga kuhishyura imisoro, gusa urukiko rwavuze ko ibyo bitigeze bigaragazwa mu buryo bufatika niba koko uyu muhanzikazi yari ahatuye.
Urukiko rwasobanuye ko Shakira yamaze iminsi 163 gusa muri Espagne mu mwaka wa 2011 bikuraho kuba yari ahatuye kuko byo biba bisaba kuhaba iminsi 183, runavuga ko iki kigo gishinzwe imisoro kitabashije kugaragaza ko ibikorwa bye by’ubukungu cyangwa umuryango we byari bifite icyicaro muri Esipanye muri uwo mwaka.
Urukiko kandi rwatesheje agaciro ibyo Shakira yashinjwaga byo kugira kompanyi z'ibanga yanyerezaga imisoro yazo, bavuga ko business ze nyinshi zikomeyezari ziri hanze ya Espagne.
Umunyamategeko wa Shakira, José Luis Prada yavuze ko iki cyemezo gisubije icyubahiro n’isura nziza uyu Shakira nyuma y’imyaka irenga umunani asiragizwa mu manza.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
