Uyu muhanzikazi wamenyerewe mu ndirimbo nka Calm down yasubiranyemo na Rema, Ice Cream, The heart wants what it wants n'izindi zitandukanye, yahishuye ko amaze igihe yarafashe ikiruhuko mu muziki nubwo atari yarigeze abitangaza.
Gomez yavuze ko yafashe uyu mwanzuro kuko yashakaga kubanza guha umwanya filime nshya azagaragaramo yitwa 'Emilia Pérez', izaba iri mu rurimi rw'igifaransa n'icyesipanyoro.
Yavuze ko ari filime yamugoye cyane ari kwitoza uburyo azayikinamo, aza kubona ko adashobora kubifatanya no gukora umuziki ahitamo kuba awuhagaritse ngo filime izabanze irangire.
Ati "Nahagaritse gukora umuziki n'ibindi byose kugira ngo mbaze nite kuri iyi filime. Buri munsi ndabyuka ngasubiramo imirongo inshuro nyinshi ndetse no mu gicuku ngahamagara umwarimu wange w'umwesipanyoro ngo ampungure kuri uru rurimi."
Iyi filime iherutse kunyuzwaho agace gato kayo ku rubuga rwa Netflix, Selena yavuze ko kuba ari umwe mu bakinnyi bayo bimeze nk'umuti kuri we.
Selena Gomez Kandi akaba yarakunzwe mu zindi filime zitandukanye nk'iyitwa Another Cinderella story yagiye hanze mu 2008, Spring Breakers yagiye hanze mu 2012, The Dead don't Die yagiye hanze mu 2019, A Rainy Day in New York yagiye hanze mu 2019 ari nayo yaherukaga kugaragaramo n'izindi zitandukanye.