Sanae Takaichi: umugore ugiye gukora amateka mu Buyapani

Sanae Takaichi: umugore ugiye gukora amateka mu Buyapani

 Oct 4, 2025 - 17:15

Ishyaka riri ku butegetsi mu Buyapani, Liberal Democratic Party (LDP), ryatoreye Sanae Takaichi kuba umuyobozi mushya, amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu, ibintu bigiye kumufasha guca agahigo muri iki gihugu gifitanye ubufatanye bukomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni nyuma y'uko umwanya yatorewe umushyira mu nzira yo kuba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore mu mateka y’iki gihugu.

Takaichi yatsinze Shinjiro Koizumi mu gice cya kabiri cy’amatora, abona amajwi 185 mu gihe Koizumi yabonye 156. Aya matora yabaye nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe Shigeru Ishiba atangaje mu kwezi gushize ko agiye kwegura nyuma y’umwaka umwe ku butegetsi.

Nubwo Takaichi ategerejweho kuzamusimbura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani, igihugu cya kane gikomeye mu bukungu ku isi, nta gihamya cy’uko bizagenda uko, kuko LDP n’abo bafatanyije mu butegetsi batakaje ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko mu mwaka ushize. Inteko itora Minisitiri w’Intebe mushya izaterana nyuma y’uku kwezi.

Mu ijambo rye ry’intsinzi, Takaichi w’imyaka 64 yavuze ko umusaruro ukomeye ari wo ukiri imbere aho guhita yizihirwa n’intsinzi.

Yagize ati:“Ubu, aho kugira ngo numve nishimye, ndumva ari ho urugamba nyakuri rutangiye. Hari umusozi w’ibibazo tugomba gukorera hamwe ngo tubikemure."

Yanongeyeho ko azaharanira gusubiza icyizere abaturage, agira ati: “Ni ngombwa ko dukora ibishoboka byose kugira ngo LDP ibe ishyaka rizima kandi rifite icyerekezo, ishyaka rihindura impungenge z’abaturage mo ibyiringiro.”

Takaichi, uzwiho gukomera ku mahame gakondo ya politiki, asanzwe afata Margaret Thatcher wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nk’intwari ye. Ni kandi umwe mu bari inshuti zikomeye za Shinzo Abe, Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani wayoboye igihe kirekire kurusha abandi, wishwe mu 2022.

Nubwo izamuka rye ryakiriwe nk’intsinzi n’abifuza kugaruka ku bihe bya Abe, hari impungenge ko imyumvire ye ishingiye ku mateka y’ubunyeshyamba ishobora kongera guteranya Ubuyapani n’ibihugu by’abaturanyi, cyane cyane Ubushinwa na Koreya y’Epfo.

Sanae yitezweho gukora amateka mu Buyapani 

Sanae bamwe bamubonamo Shinzo Abe mushya