Mu gihe ku munsi w’ejo hashize tariki 14 Gashyantare, abantu hirya no hino ku Isi bizihizaga umunsi wahariwe abakundana (Saint Valentin), Safi Madiba nawe ntiyatanzwe kwerekana ko wamugendekeye neza.
Ibi yabigaragaje yifashishije amashusho n’amafoto yasangije abamukurikira kuri Instagram ari kugira ibihe byiza n’inkumi yitwa Uwase Gisele nawe usanzwe utuye muri Canada aho na Safi atuye, arenzaho amagambo agira ati “Umunsi mwiza wa Saint Valentin”.
Ibi Safi Madiba yabihishuye nyuma y’uko yari aherutse gutandukana na Niyonizera Judith kuri ubu nawe wamaze gushaka undi mugabo, ndetse akaba yaramaze no kwibaruka.
Safi Madiba na Niyonizera Judith bashakanye mu mwaka wa Ukwakira 2017, batandukana mu 2019.
Ubwo yaherukaga mu Rwanda, Safi Madiba yabajijwe niba yaba yarabonye umukunzi mushya avuga ko ubu arimo kumushaka.

