Nk’uko urubuga rwa Black Filmandtv rubitangaza, Coogler yakoze aya mateka abifashijwemo na filime ze nka Creed yo muri 2015 yinjije miliyoni 109 z'amadolari, Black Panther yo muri 2018 yinjije miliyoni 700 z'amadolari, Black Panther: Wakanda Forever yo muri 2022 yinjije miliyoni 453 z'amadolari, ndetse na Sinners yo muri uyu mwaka imaze kwinjiza miliyoni 122.53 mu minsi 9.
Kubera iyo ntsinzi, uyu mugabo afatwa nkumwe mu bayobozi ba firime beza bazamuye Abanyafurika n’abanyamerika birabura mu nganda za firime za Hollywood.
Mbere yo kwinjira mu gukina filime, Coogler yifuzaga kuba umukinnyi w’umupira w'amaguru, ariko impano ye yo kwandika no kuvuga inkuru yatangiye kumurika akiri muri kaminuza.
Yabanje kumenyekana binyuze muri filime ye ya mbere 'Fruitvale Station yo muri 2013' yamushimishije cyane. Filime yavuze amateka yukuri ya Oscar Grant, umwirabura wishwe na polisi muri Oakland.
Iyo filime yatsindiye ibihembo byinshi, harimo igihembo kinini muri Sundance Film Festival.
Ryan Coogler akomeje guhesha ishema abirabura muri Hollywood
Kugeza ubu, Ryan Coogler ahugiye muri filime ye nshya iteye ubwoba yise Sinners, yakiriwe neza bitewe n'ibihangange biyigaragaramo birimo Michael B. Jordan, Miles Caton, Jack O'Connell, Wunmi Mosaku, Hailee Steinfeld, na Delroy Lindo.
Ryan Coogler yabaye umwirabura wa mbere ubashije kugira filime 4 zinjije miliyoni 100 kuzamura
