Umuraperi Offset arifuza ko we n’umugore we Cardi B bakomeza gufatany kurera abana babo batatu.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko zatanzwe ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare, Offset yifuza ko we na Cardi B bahabwa uburenganzira bungana mu kurera abana babo.
Offset arifuza uburenganzira bungana n'ubwa Cardi B ku bana babo
Nubwo Offset akunda kumarana umwanya uhagije n’abana be, yasabye ko aho Cardi B atuye, i New York ariho hantu h’ingenzi abana baba.
Usibye gusaba gufatanya kurera, Offset yasabye kandi ko urukiko rwabagabanya imitungo yabo mu buryo bungana. Byongeye kandi, yifuza ko buri wese yakiyishurira amagarama ye.
Offset arifuza ko bagabura imitungo ku buryo bungana
Tubibutse ko aba bombi batandukanye umwaka ushize 2024, aho Cardi B yasabye gatanya muri Kanama avuga ko adashobora kwihanganira guhora acibwa inyuma.
