Rurageretse hagati ya 50 Cent n'umugore babyaranye

Rurageretse hagati ya 50 Cent n'umugore babyaranye

 May 8, 2024 - 08:39

Umuraperi 50 Cent yamaze kugeza ikirego mu rukiko, ashinja uwahoze ari umukunzi we babyaranye, kumuharabika no kumushinia ibinyoma birimo kumufata ku ngufu n'ibindi bimwangiriza izina.

50 Cent yamaze kugeza iki kirego mu rukiko nyuma y'aho uwahoze ari umukunzi we, Daphne Joy, anyujije ubutumwa kuri Instagram, amushinja kumufata ku ngufu ndetse no kumukorera ihohoterwa ribabaza umubiri.

Si ibyo gusa kuko uyu mugore yongeye agaragaza ko 50 Cent yirengagije inshingano zo kwita ku mwana w'umuhungu babyaranye, kuri ubu ugize imyaka 11 y'amavuko, avuga ko yanze kumufasha kumurera.

Ni ubutumwa bwagiraga buti "Reka tuvuge ku bikorwa byawe bya sekibi byo kumfata ku ngufu no kumbabariza umubiri. Ndambiwe no gukingira ikibaba no guhishira isura ya we ku mwana wacu utigeze urera."

50 Cent yavuze ko ubu butumwa uyu mugore yanditse kuri Instagram bwamugizeho ingaruka mu kwangiza izina rya business ze Kandi ko ibyo kwanga kurera umwana yavuze na byo byatumye abantu bamwibasira ndetse ko ahora yakira uruhuri rw'ubutumwa bwuzuye urwango ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muraperi kandi yifashishije umunyamategeko we bandikira uyu mugore ibaruwa bamusaba gusiba ubwo butumwa ndetse agahiita yandika ubundi bubuvuguruza bukamukuraho jcyasha, ababwira ko abusiba ari uku bamuhaye miliyoni 1 y'amadorali, ni ukuvuga miliyari y'amafaranga y'U Rwanda.

50 Cent na Joy bakundanye mu mwaka wa 2011 baza gutandukana mu 2012 nyuma y'amezi make umuhungu wabo avutse.